Ubwoba bw'inyamaswa (3) :

.... Ubwo zungamo zivuga cyane ziti « kandi Nyagasani, ntuyobewe nawe ko iyo ishyamba rihiye tugomba guhunga.»

Intare ibaza ingeragere iti «mwirukanye n’iki?» Ingeragere ziti «twabonye inkwavu ziruka, tubona ko hari ikiziteye, natwe turahunga.»

Irashyira iza kugera ku nkwavu irazibaza iti «ni iki cyabateye guhunga, mugatera imvururu mu zindi nyamaswa, ishyamba mukaritera hejuru, none mukaba mwambujije gusinzira?»

Rwa rukwavu nyirabayazana rusubiza intare ruti «umva Nyagasani icyabiteye, nari nihundagariye mu gacucu munsi y’igiti cy’ipapayi ntangiye guhondobera, numva ikintu kinini rwose kimeze nk’ibuye kinyikubise iruhande.

Ubwo mpera ko ndabaduka ngenda niruka mpunga mwene muntu. Uko niruka nihuta, bigeze aho nza gutekereza ko ryaba ari ipapayi ryahubutse mu giti rikangwa iruhande.

Ni uko nkomeza kwirukanka kuko nta cyemezo nari mfite.

Ngo ngere ahitaruye, nkebuka inyuma gatoya, nsanga inyamaswa zose zo mu ishyamba ziruka zinkurikiye. Nkuka umutima cyane, ni bwo nkuyemo nkomeza guhunga.»

Intare imaze kubyumva isanga nta buryarya, nta n’ifuti, ahubwo ari ubucucu inyamaswa ziyokamiwe iyo ziva zikagera.

Bigeze aho ibitwenge birayitwara, maze itembagara aho ngaho!

Nuko izindi nyamaswa uko zagateraniye aho zose zikorwa n’isoni zisubira imwe iwayo indi iwayo.

Byakuwe: Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho, Gusoma umwaka wa 4,Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,PP.66-69; Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.